Isi iri mu Nzibacyuho: Intambara, Imitingito n’Impinduka z’Umwami
Intambara zikomeje, ibibazo bya Irani n’ibintu bikomeye kamere ikomeje guteza mu turere dutandukanye tw’isi, dukurikije imyumvire y’ubuhanuzi yatanzwe na Dr. José Benjamín Pérez Matos, biri mu bihe by’inzibacyuho abantu bagomba gukurikiranira hafi. Muri iyo nzira, Isirayeli na Yerusalemu bifite umwanya w’ingenzi mu isohora ry’ubuhanuzi no mu gushyirwaho kuzaza kw’Ubwami bwa Mesiya.
Isi iri mu cyiciro kirangwa icyarimwe n’amakimbirane ya politiki mpuzamahanga, intambara n’ibintu bikomeye karemano by’ubukana, ku buryo bisaba gukurikiranira hafi ibiri kuba.
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine iracyakomeza; amakimbirane n’umwuka w’intambara bikikije Irani biracyahari; kandi icyarimwe, imitingito, hurikani, inkubi z’umuyaga, serwakira, tsunami, imivumba ikomeye yo mu nyanja n’iruka ry’ibirunga, bisa n’ibihora byibutsa ko gahunda y’abantu ari iyoroshye guhungabana.
Dr. José Benjamín Pérez Matos yahamagariye abantu kwitegereza ibi bintu bibera muri iyi si babireba mu buryo bw’ubuhanuzi, basobanukirwa ko atari ibintu bibaho ukwabyo gusa, ahubwo ko ari ibimenyetso biherekeza inzira ikomeye cyane kurushaho: guhinduka kw’ubwami bw’Abanyamahanga bukajya mu Bwami bwa Mesiya.
Ku bijyanye n’imimerere ya Irani, igitekerezo cye cyabaye ntakuka:
«Murebe imimerere y’isi, intambara zihari: Ubu u Burusiya buracyari mu ntambara na Ukraine. Murebe intambara iri muri Irani; iyo ntambara igomba guhita irangira burundu, ubwo bwami, kugira ngo izo ntambwe n’ibyiciro by’umubiri nk’igihugu bishobore kwinjiramo, bushobore gutera intambwe ikurikira.»
Dukurikije ubu busobanuro, hari urukurikirane rw’ubuhanuzi rugomba gusohora. Ni yo mpamvu Dr. Pérez Matos ashimangira ati:
«Ntidushobora kujya ku ntambwe zikurikira niba iyo ntambwe yo gukuraho ubwo bwami itararangira (ubwo bwami buracyakubita ibipfunsi aho), kugira ngo hasigare gusa ubwami bw’ibirenge by’icyuma n’ibumba. Ibyo twakomeje kubiganiraho.»
Iyi mvugo yerekeza mu buryo butaziguye ku ishusho y’ubuhanuzi igaragara mu gice cya 2 cy’igitabo cya Daniyeli no ku ruhererekane rw’ubwami rugaragara muri iyo shusho. Duhereye kuri iyo myumvire, ibibera muri iki gihe ntibishobora gufatwa gusa hakurikijwe ibarura rya politiki, dipolomasi cyangwa igisirikare ry’iki gihe: bigize igikorwa cy’ubuhanuzi iterambere ryacyo rizageza amaherezo ku ishingwa ry’Ubwami bwa Mesiya.
Ihamagarwa ryerekeza kuri Isirayeli n’abayobozi bayo
Muri iyi mimerere, Isirayeli ifite umwanya ukomeye cyane. Dr. José Benjamín Pérez Matos yerekeje by’umwihariko amagambo ye kuri Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamín Netanyahu:
«Kandi abayobozi…, cyane cyane uwa Isirayeli: Benjamín Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, agomba gufata aya magambo nk’ikintu gikomeye, kandi akarandura burundu ubwo bwami bw’u Buperesi, kugira ngo bityo ibyo byiciro n’izo ntambwe bishobore kwinjiramo, biganisha ku ishyirwaho ry’Ubwami bwa Mesiya.»
Ibyemezo bya politiki bishobora guherekezwa n’ubufatanye, inama mpuzamahanga, n’ibarura ry’ingamba. Ariko, ukurikije uko Dr. Pérez Matos yabigaragaje, hari ingingo ikwiye kuyobora ibi byemezo:
“Kandi hashobora kubaho amahanga abashyigikira kandi agatanga inama, ariko inama nziza bashobora guhabwa ni inama z’Imana. Kandi bagomba kubyakira hakurikijwe ubuhanuzi bwavuzwe. Kandi ibyo bakora byose bigomba gushingira ku buhanuzi, ntabwo ari ibyo abandi bavuga. Kandi byose bizabagendekera neza! Kuko byose ari igice cya gahunda iri gukorwa, ari na yo mpinduka y’ubwami; kandi Isirayeli ifite uruhare runini muri yo.”
Akamaro ka Isirayeli ntikagarukira gusa ku kuntu igaragara mu Burasirazuba bwo Hagati muri iki gihe. Mu iyerekwa ry’ubuhanuzi ryatanzwe, agace kayo gafite uruhare rw’ingenzi mu gihe kizaza, Yerusalemu ikaba ari yo shingiro ry’ubutegetsi:
«Igice cya Isirayeli ni, nimurebe, ubutaka; kandi ni ho hazajya hategekwa umubumbe w’Isi wose n’ijuru ryose. Amagalagisi, imibumbe yose…, byose bizajya bitegekwa, nimurebe, bivuye kuri ka gace gato kariyo, aho hazaba ari umurwa mukuru w’umubumbe w’Isi wose; kandi Isi ni yo yaba umurwa mukuru w’amagalagisi n’isi zose n’ikirere cyose; ariko ku Isi hakaba umurwa mukuru, ari wo Yerusalemu».
Ni yo mpamvu, kuvuga kuri Isirayeli na Yerusalemu duhereye kuri iyi myumvire, bisobanura kuvuga atari gusa kuri geopolitiki y’iki gihe, ahubwo no ku mitegekere y’ahazaza yatangajwe mu buhanuzi.
Guhinduka kw’ubwami no kunyeganyezwa kw’Isi
Impinduka zikomeye z’amateka ntizigeze zibura imivurungano. Intambara, amakimbirane n’impinduka zikomeye zaherekeje uguhinduka k’ubwami bwabanje. Bityo rero, ikibazo ni iki: ni iki kizaba mu gihe cyo kuva burundu mu bwami bw’Abanyamahanga tujya mu Bwami bwa Mesiya?
Dr. José Benjamín Pérez Matos abivuga muri ubu buryo:
«Noneho, kuri izo mpinduka z’ubwami, nimurebe, habayeho ibihe bitandukanye, intambara n’ibindi byose. Kandi twaravuze tuti: Ese bizagenda bite kuri izi mpinduka z’ubwami ubu, kuva ku bwami bw’Abanyamahanga tujya mu Bwami bwa Mesiya? Nimurebe, ibyo byose bizaba bisohora. Ibyabaye mu rugero mu izo mpinduka z’ubwami, ubu tuzabibona muri ibyo bimenyetso byose. Harimo n’Isi izaba irimo kuniha…».
Iyi shusho y’ikiremwa kiniha, iboneka mu Abaroma, igice cya 8.
«Abaroma, igice cya 8, haratubwira kuri ibyo: “Gutegereza guhishurwa ry’abana b’Imana.”»
Kuva kuri iki cyanditswe, ibyabaye mu bidukikije na byo bigira dimensiyo y’ubuhanuzi. Ntibigomba kurebwa gusa nk’ibintu by’umubiri bitandukanye kimwe n’ikindi, ahubwo bigomba kurebwa nk’igice cy’imiterere ihamagarira ikiremwamuntu — cyane cyane ubwoko bw’Imana — kuba maso.
«Kandi tubona ibirunga, tubona imitingito, imitingito yo mu nyanja, tubona tsunami, imiyaga ikomeye, hurikani, inkubi z’umuyaga n’ibindi bintu nk’ibyo, bigenda bigaragara muri iki gihe, bigenda birushaho kuba bibi. Hurikani itigeze biboneka na rimwe, bifite imbaraga zidasanzwe…, ku buryo nta na rimwe higeze habaho hurikani nk’izo, none ubu turimo kubibona.»
Venezuela, Colombia n’isi ititeguye
Imitingito iherutse kuba muri Venezuela na Kolombiya yagaragajwe na Dr. José Benjamín Pérez Matos nk’ingero zifatika z’uko kunyeganyega:
«Imitingito…, nimurebe uwabaye muri Venezuela, ibyabaye aho. Noneho n’uwabaye muri Kolombiya, aho batari babyiteze. Kandi ntaho uhuriye n’uwabaye muri Venezuela, kuko yabaye ukunyeganyega kubiri gutandukanye, gutandukanye rwose.»
Ku byerekeye umutingito wabaye muri Kolombiya, yongeyeho ati:
“Kandi kimwe … ikintu gitangaje: bavuga ko cyavuye hejuru kijya hasi; cyatwikiriye uruhande rwose rw’ibumoso (urebye ikarita uhereye imbere), kuva hejuru ujya hasi: kuva Medellín, cyagiye hasi, kugeza Cali, kugeza hasi. Kandi tubona ukuntu isi, mbese… isa n’aho ititeguye ibyo.»
Kurenga dimensiyo y’ubuhanuzi ibyo bintu bishobora gusobanurwamo, hariho dimensiyo ya kimuntu cyane itagomba na rimwe kwirengagizwa. Imitingito isenya amazu, ihungabanya imiryango n’abaturage, kandi cyane cyane igahitana ubuzima bw’abantu.
«Kandi muri iyo mitingito, haba hari igihombo kinini, abantu. Ejo nijoro nabonye ko hari hamaze… abantu barenga ijana hano.»
Mu gihe cy’izo ngorane, amagambo na yo agomba guhinduka ubufatanye. Dr. José Benjamín Pérez Matos yagaragaje ko yifatanyije n’abaturage ba Kolombiya, cyane cyane imiryango yatakaje ababo:
«Kandi twifatanyije n’abaturage ba Kolombiya. Kandi twlurifuza ko Imana ihumuriza imitima y’abatakaje ababo; kandi ko Imana ibaha imbaraga; kandi bakumva iryo Jwi ry’Umumarayika Ukomeye, Ijwi ry’Umumarayika ufite Ubutumwa Bwiza Bw’iteka, rivuga riti: “Mutinye Imana, kandi muyihimbaze, kuko igihe cy’urubanza rwayo kigeze.” Ibyahishuwe, igice cya 14.»
Guhamagarirwa kwitegura
Gusoma ibi bintu mu buryo bw’ubuhanuzi ntibituma umuntu asobanura ibiri kuba gusa, ahubwo binasobanura kwitegura.
Dr. José Benjamín Pérez Matos araburira ati:
«Kuko uburakari bw’Imana buzaba bugaragarizwa kuri uyu mubumpe w’ Isi mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ariko mbere yaho hazabaho ukunyeganyezwa, aho ubwoko bw’Imana bugomba kuba bwiteguye kwakira imigisha.»
Muri uru rwego kandi hagaragaramo Umunsi Mukuru w’Impanda n’isano ry’ubwo buhanuzi n’ibizagaragazwa mu gihe cy’Ingoma y’Imyaka Igihumbi:
“Byose bizagaragazwa muri uko guhuza Umunsi Mukuru w’Impanda. Uzabona ishusho y’uko Ubwami bw’Imyaka Igihumbi buzaba bumeze, aho ibyo uzabona, ahanini cyangwa byose, ari amahema.”
Kuvuga amahema bifite kandi dimensiyo y’ishyirwa mu bikorwa imbere yo kunyeganyezwa gukomeye kw’isi:
«Kuko nta muntu wakwinjira munsi y’inyubako yose yasadutse. Kandi ikirushijeho kuba cyiza ni ihema: ihema ryo mu ngando, ihema, ibintu bifatika; ku buryo habayeho inyeganyega, ibyo bitamugwira hejuru.»
Umwanzuro rero, si uwo kwitegereza gusa. Ibiba mu kirere no mu bidukikije, muri iyi myumvire, ni umuburo:
«Ni ukuvuga ko Imana iduha umuburo binyuze muri ibyo bintu byose bibera mu kirere no muri kamere birimo kuba, kugira ngo ubwoko bw’Imana bwitegure.»
Tuba mu isi irimo amakimbirane akomeye: intambara zidashira, inzego z’ubutegetsi zihangana, imiryango y’abantu ihura n’ibintu kamere biteza akaga gakomeye, ndetse n’ikiremwamuntu —kenshi— gisanga uburyo bwacyo n’imijyi yacyo bititeguye guhangana n’ibintu bikomeye cyane.
Ariko, duhereye ku ruhande rw’ubuhanuzi, uku kunyeganyezwa ntikuzatangaza gusa irimbuka; ahubwo kuzanerekana impinduka. Ubwami bw’abantu ni ubw’igihe gito; gahunda y’Imana ikomeza gusohozwa; Isirayeli igumana umwanya wayo muri iyo gahunda; Yerusalemu ifite uruhare rukomeye yagenewe; kandi ubwoko bw’Imana bwahamagariwe gusobanukirwa igihe, kumva umuburo no kwitegura.
Kuko, nk’uko Dr. José Benjamín Pérez Matos asoza:
«Kandi iyo bavuga imitingito, baba bavuga kubohorwa.»
