Amakimbirane mpuzamahanga n’imiburo: Dr. José Benjamín Pérez Matos asesengura imyitwarire ya Espagne n’Ubufaransa kuri Isirayeli.

Leon

Amakimbirane mpuzamahanga n’imiburo: Dr. José Benjamín Pérez Matos asesengura imyitwarire ya Espagne n’Ubufaransa kuri Isirayeli.

Cayey, Puerto Rico – April 11, 2026

Mu gihe hari amakimbirane ya dipolomasi agenda yiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burayi, Dr. José Benjamín Pérez Matos, Perezida w’Ikigo “Ihuriro ry’Ubwami bw’Amahoro n’Ubutabera”, yatanze ikiganiro gihuza ibyemezo bya politiki mpuzamahanga by’ubu n’inyigisho yo mu by’umwuka ifite ingaruka ku isi yose.

Mu magambo ye, Dr. José Benjamín Pérez Matos yavuze ko ibikorwa by’ibihugu, mu bihe byinshi, biba bitajyanye na Gahunda y’Imana ifite ububasha ku ibintu bibaho haba mu mateka no muri politiki, niko yavuze.

«Hari ibihugu byihutira gukora ibirenze ibiteganyijwe muri Gahunda y’Imana, aho gutegereza amasezerano ayo Imana iba ifite kubw’ikiremwamuntu… Kuko, mbere na mbere, kugira ngo umuntu abe Perezida, Guverineri cyangwa Meya ukora bijyanye na Gahunda y’Imana, uwo muyobozi agomba kuba azi amasezerano ayo Imana iba ifite ajyanye nicyo gihe aba ariho; bityo ntananirwe kuzuza inshingano. Ahubwo akwiriye kuba yitondera ndetse akaba azi neza ko mu migisha yose n’amasezerano Imana yasezeranije mu Byanditswe Byera, kugira ngo adakora ibinyuranye na byo.»

Espagne na Isirayeli: Umubano urimo kugenda uzamba

Mu isesengura rye, Dr. José Benjamín Pérez Matos yagaragaje urugero rwihariye rw’imibanire hagati ya Espagne na Isirayeli, wajemo igitotsi ku buryo bugaragara mu byumweru bishize. Yasobanuye ko imyitwarire yagaragajwe na guverinoma ya Espagne yagize ingaruka zigaragara muri dipolomasi.

Mu ngamba zafashwe, yagaragaje icyemezo cya Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, cyo gukuraho abari bahagarariye Espagne mu kigo gishinzwe guhuza ibikorwa giherereye i Kiryat Gat.

Mu gusobanura uko ibintu bimeze, Dr. José Benjamín Pérez Matos yagize ati:

“Dufite urugero rwa Espanye yafashe umwanzuro wo kwamagana Israel. Kandi murebe, uyu munsi cyangwa ejo hashize (ejo hashize bitewe n’itandukaniro ry’amasaha kuko Isirayeli iri imbere ho amasaha atandatu), Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yakuye abahagarariye Espagne mu kigo cy’imikoranire giherereye i Kiryat Gat; ibi bikaba byaratewe nuko Espagne yafashe umwanzuro wo kurwanya Isirayeli. Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko uwo ariwe wese uzajya ukora ibyo ntabwo azigera aba umufatanyabikorwa wa Israel.”

Uhereye kuriyo ngingo, yasesenguye ingaruka nkuko we abibona, zirenze dipolomasi:

“Kandi nimwitegereze, birashoboka ko (Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu) ntabwo azi cyangwa adasobanukiwe ibyo yavugiye hariya, ariko Ijambo ryamaze kuvugwa, ko Isirayeli, muri Yeruzalemu, izaba umurwa mukuru w’umubumbe w’Isi wose. Bityo rero, igihugu icyo ari cyo cyose kitazashyirwa mur’ubwo Bwami bwa Mesiya, ntabwo kizinjira mur’ubwo Bwami bw’ubwiza bw’imyaka igihumbi.”

Ubufaransa mu nzira imeze kimwe

Isesengura ryakozwe ryanashyizemo Ubufaransa, umubano wabwo na Isiraheli urimo kugenda urushaho kuzamba. Amakimbirane hagati ya Perezida Emmanuel Macron na guverinoma ya Isiraheli yariyongereye mu byumweru bishize, bitewe n’amakimbirane ya politiki, ubucuruzi no kutunvikana muri dipolomasi.

Muri uru rwego, Dr. José Benjamín Pérez Matos yatanze umuburo ko Ubufaransa bushobora kuba burimo bujya mu nzira imeze nk’iya Espagne:

“Kandi nimwitegereze, ntabwo bashoboraga kuzaba abagize igice cy’ubwo Bwami bwawo kuko bahisemo kuba abanzi, ndetse bamwe muri bo bakaba baravumye Isirayeli. Nyamara ntibazi ko mu Byanditswe Byera Imana yavuze iti: ‘Uzaguhesha umugisha azahabwa umugisha, naho uzakuvuma na we azavumwa.”

Kandi hari n’abavuga bati ‘Oya, ibyo byari ibyo mu myaka yo hambere, ibyo byari ibyo mu gihe cya Mose.’

Imana ntijya yisubiraho ku Ijambo Ryayo, kandi iryo Jambo ryose riracyakomeza gukurikizwa. Isirayeli ni umuhungu w’imfura w’Imana, kandi igihugu icyo aricyo cyose kizavuma Isirayeli na cyo kizavumwa.

Kandi menya ko Perezida w’u Bufaransa, na we Israel iherutse gufungiraho imiryango, na we arimo gufata inzira imeze kimwe.”

Yeruzalemu n’Imiterere y’Ejo Hazaza

Nyuma, Dr. José Benjamín Pérez Matos yasoje atanga igitekerezo ku ruhare rwa Isirayeli na Yeruzalemu ku hazaza h’umubumbe w ’isi, ashingiye ku buryo bwe asobanuramo Ibyanditswe:

“Noneho zirikana ko iryo Jambo ryamaze kuvugwa: Isirayeli izaba umurwa mukuru w’umubumwe w’isi wose. Bityo rero, ibihugu byose bizayoborerwa i Yeruzalemu; kandi igihugu cyose kitazifatanya n’igihugu cy’imfura cy’Imana, ari cyo Isirayeli, kizakumirwa ku mugisha w’Ubwo Bwami. Rimwe na rimwe, ibi bizaterwa no kugerageza kuba imbere wihutira kuvuga utabanje gutekereza aho kugira ngo wite ku masezerano n’imigisha iyo Imana ifite, ariyo izashyirwaho mur’iki gihe cy’imperuka.”

Uburyo bwa Dr. José Benjamín Pérez Matos buzanamo ikirere cy’umwuka mu isesengura ry’ibibazo mpuzamahanga, agaragaza ko ibyemezo bya politiki biriho ubu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ibihugu.

Twandikire

Reka duhuze imbaraga dufite icyerekezo n’intego imwe.

El Centro del Reino de Paz y Justicia inzira zitaziguye zo gutanga ibibazo by’inzego, kugira uruhare muri gahunda n’ibikorwa mpuzamahanga.

Imeyili:

info@centrodelreinodepazyjusticia.com

Imbuga nkoranyambaga: amakuru ahoraho ku bikorwa n’amatangazo y’inama cyangwa ibikorwa bitandukanye.

© 2026. Uburenganzira bwose bufitwe na Centro del Reino de Paz y Justicia(Ihuriro ry’Ubwami bw’Amahoro n’Ubutabera)

Logo Metalico